Twese twifuza kuba, gukora no kugira ibintu byiza ari byo bituma twumvako turi mu buzima twifuza. Gusa siko twese tubona umusaruro twifuza..
Tuvugako nta mafaranga ahagije dufite, tudakundwa, ko nta tsinzi cg ibyishimo tugira mu buzima, bigatuma dutunga intoki abandi. Akaba aribo tubonamo imbogamizi zituma ubuzima bwacu bukomera. Gusa icyo tugomba kumva kandi tugashyira imbere mu bitekerezo byacu n’uko itsinzi iba mu bantu bose kandi muri abo bantu nawe urimo. Bikaba byoroshye rero kuko ari ibya buri wese kugirango abigereho.
Mu byukuri nta murongo ngenderwaho uhari, gusa hari byo wakurikiza bamwe mu bageze ku ntego zabo bagiye bakurikiza. Nawe wahindura ubuzima bwawe, ukaba uwo wifuza ukurikije izi ngingo 6, zikurikira.
1. Yobora ubuzima bwawe 100% (Umva ko ufite inshingano zo kwiyobora wowe ubwawe 100%)
2. Menya impamvu uriho
Nizerako umuntu wavutse afite ubuzima bufite intego. Niba utazi impamvu cg icyo wakagombye gukora, reba ibimenyetso biri iruhande rwawe, reba abantu batandukanye bagufasha kandi bakuyobora, kuko birafasha. Gusa ntiwibagirwe kwirebaho wowe ubwawe. Imico, uko ugaragara, ibyo ukunda, ibyo udakunda n’imibereho y’ubuzima bwawe. Ibyo byose byerekana ibyo wakora n’ibyo utakora.
Kubivuga biba bisa nkibyoroshye, gusa hari ikibazo, kuko abantu benshi baba bahuze(ibyo bakunze kwita kuba busy) kuberako baba batanyuzwe n’imibereho yabo. Mu bigaragara baba bananiwe kandi basa nkaho bari kwirukanka inyuma y’umuyaga. Impamvu ibitera n’uko nta gahunda ihamye iba ihari n’uburyo bwo kuyigeraho, aho kugirango umuntu ashyireho gahunda ihamye, ahubwo agira ingamba bitewe n’amarangamutima y'umunsi agahitamo ibidakenewe bigatuma abivamo kandi yabitakarijemo ingufu nyinshi. Impamvu y’igenzi ituma abantu batagera kubyo bashaka ni ukubera ko baba batafashe umwanzuro w’icyo bashaka, icyo bifuza.
Ntugatume umuntu wawe w’imbere atuma udatekereza imishinga minini. Iyo ukomeje gutekereza ku mishinga minini kandi ukayikurikira, ugakomeza gukora ibishoboka byose kugirango uyigereho bizatuma ugira ibitekerezo byagutse byatuma ugera kucyo ushaka, bizatuma utangira gukurura abantu, amahirwe n’ibindi bishobora gutuma ugera ku nzozi zawe. Inzozi zawe nini zizatuma n’abandi bashaka kugira icyo bageraho.
4. Izere ko bishoboka

Mu by’ukuri ubwonko ni igikoresho gihambaye, gishobora kuguha icyo wifuza. Gusa bisabako wizerako icyo ushaka gishoboka, iyo ukomeza kwigirira icyizere muri wowe niko urushaho gushyira hasi ibiguca intege.
5. Kwigirira icyizere
Niba ushaka kugira itsinzi mu buzima bw’inzozi zawe, ugomba kwizera ko ushoboye. Kugirango ubigereho, ukiyubaha, ukiyizera kandi ukumvako ufite n’ubushobozi bwatuma ubigeraho. Imbaraga, impano n’ubumenyi bigufasha kurema ubuzima wifuza. Ugomba kugira icyizere kitajegajega yaba mu byiza cyangwa mu bibi. Fata umwanzuro wo kumva ko ugomba kurema ubuzima wifuza kubamo.
6. Wikumva y’uko abantu bazagufasha

Tekereza uburyo byaba byoroshye uramutse ugeze ku ntego yawe kandi ihamye udategereje gufashwa n’abantu. Si ukuvuga ko utazakenera abantu ngo bagufashe ahubwo ni ukumva y’uko ari wowe ukwiye kwirwanaho kugirango ugere kucyo ushaka. Kuko hari igihe wakenera abantu ngo bagufashe maze ntibakumve.
Niba ushaka kubona ibitandukanye n’ibyo wabonaga, hindura uko witwaraga. Guhindura uko witwara bishobora kukugora cyangwa bigasa nkibinanirana. Gusa kuko hari icyo wifuza ugomba kugira bimwe wigomwa kuko bitari mu murongo w’ibyo wifuza kugeraho.
Shyira mu mutwe ko ugomba guhindura imyitwarire yawe niba ushaka kubona ibitandukanye n’ibyo wabonaga. Ugomba kwemera ingaruka zose zakugeraho kugirango ugere kucyo ushaka. Niba wamaze gutera intambwe ya mbere mu murongo mwiza, ubu ni cyo gihe cyo gutera izindi ntambwe nyinshi zikurikiraho kugirango ukomeze ujye mbere. Birashoboka ko wahindura ubuzima bwawe uko ushaka ko buba. Birashoboka ko ubuzima bwawe cyangwa intego yawe byagerwaho bidashingiye k’uwundi muntu utari wowe.
Ibitekerezo
Kwisuzugura ni yo ndwara ituma tunanirwa mubuzima tugacika ntitugere kucyo twifuza . Murakoze cyne kubwamagambo yu bwenge muduha.
Kwisuzugura ni yo ndwara ituma tunanirwa mubuzima tugacika ntitugere kucyo twifuza . Murakoze cyne kubwamagambo yu bwenge muduha.
urakoze cyane mwanditsi utugejejeho ay'amagambo.