Ni gute wamenya niba ibiro ufite bijyanye n'uburebure bwawe

Yanditswe na Denyse Ineza Icyiciro : Ubuzima n'imibereho myiza

Gusigasira ibiro byawe biri mu byagufasha Kugira ubuzima buzira umuze. Igihe ibiro byawe bibaye byinshi cyangwa bike cyane bishobora kugutera ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Hari uburyo butandukanye wakoresha kugira ngo umenye niba umubyibuho ufite ujyanye n’uburebure bwawe. Uburyo bukunzwe gukoreshwa ni igipimo cya BMI (Body Mass Index). Ubu buryo bwo kwifashisha igipimo cya BMI buroroshye kandi nta giciro bugusaba.

Dore uko bikorwa:

1. Ukoresheje imetero, pima uburebure bwawe.

2. Ukoresheje umunzani, ipime ibiro bwawe.

3. Hanyuma ufate uburebure wabonye ubwikubekabiri

Tuvuge niba ufite metero imwe na mirongwirindwi fata 1.70m×1.70m=2.89m2

4. Fata ibiro wabonye ubigabanye na bwa burebure bwikubye kabiri

Tuvuge urugero niba ufite ibiro 73 uzafata 73kg ÷2.89m2=25.26kg/m2

 

5. Icyo gisubizo uzabona azaba aricyo gipimo cyawe cya BMI.

Ugendeye ku gisubizo wabonye reba uko uhagaze:

  • BMI iri munsi ya 18.5: ibiro byawe ni bike.
  • BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9 : ibiro byawe bijyanye nuko ureshya.
  • BMI iri hagati ya 25 na 30 : ibiro byawe ni byinshi.
  • BMI iri hejuru ya 30: ufite umubyibuho ukabije.

Fata ingamba

  • Niba usanze igipimo cyawe cya BMI cyiri hagati ya 18.5 na 24.9 irinde ko cyahinduka ngo kijye munsi cyangwa hejuru y”umurongo.
  • Mu gihe usanze igipimo cyawe cya BMI cyitari hagati ya 18.5 na 24.9 kurikiza inama zitandukanye z’ubuzima kugirango wongere cyangwa ugabanye ibiro bitewe n’icyiciro urimo

 



Ibitekerezo

Gira icyo uvuga ku ngingo yanditse haruguru, niba ufite igitekerezo cg icyifuzo, cyandike.

Iyandikishe na E-mail yawe kugirango ujye uhora, ubona ibishya