Ni gute wakoresha indimu ukagira uruhu rwiza

Yanditswe na Denyse Ineza Icyiciro : Ubuzima n'imibereho myiza

Ntabwo ariko buri gihe dukeneye kwisiga amavuta ahenze ngo tugire uruhu rwiza. Nubwo ayo mavuta akesha uruhu mu gihe gito rimwe na rimwe agira ingaruka mbi ku mubiri.

Hari uburyo bwiza, bworoshye kandi buhendutse wakoresha ukagira uruhu rw’indoto zawe. Biroroshye cyane nawe wabikora iwawe mu rugo.

Indimu ni kimwe wakwifashisha mu kwita kuruhu kuko habonekamo intungamubiri nyinshi zitandukanye. Si ukuyirya gusa, ahubwo ushobora no kuyisiga mu buryo bunyuranye.

Ese koko indimu ifite ubushobozi bwo gukuraho udukovu two mu maso?

Vitamin C iboneka mu indimu ituma umubiri wacu ukora inyubakamubiri yitwa collagene, iyi ikaba ituma uruhu rwacu ruhorana itoto. Vitamin C kandi ituma habaho kwirema ku uturemangingo dushya.

Usibye vitamin c, indimu ibonekamo izindi ntungamubiri nka potassium, calicium ndetse na acid citric, iyi ikaba ifasha mu kuvanaho uturemangingo twapfuye ndetse nindi myanda iba iri ku uruhu. Amazi y’indimu kandi yica ama bacterie atera uduheri two mu maso.

Ni gute wakoresha umutobe w’indimu mu gukuraho udukovu two mu maso?

Umutobe w’indimu ushobora gukoreshwa wonyine, ariko akenshi uvangwa n’ibindi kubera ko wo ubwawo ushobora gutera uruhu kumagara.

1. Indimu n’amazi.

  • Fata amazi meza atetse ushyire mu gakombe hanyuma utonyangirizemo indimu.
  • Koresha ipamba cyangwa agatambaro gasa neza hanyuma ujye ukoza muri wa mutobe wisige ahari inkovu.
  • Tegereza iminota byibura itanu.
  • Oga n’amazi yakazuyazi hanyuma wihanagurishe agatambaro gafite isuku.
  • Bikore buri munsi.

Icyitonderwa: igihe cyose ubonye ibimenyetso bidasazwe ku ruhu rwawe rekeraho gukoresha ubu buryo.

2. indimu n’umweru w’igi

Proteine ziba mu mweru w’igi zifasha mu kubaka uturemangingo tw’uruhu ndetse zikanakamura amavuta aba ari mu ruhu, zikanavanaho indi myanda iba irurimo.

  • Vanga akayiko k’amazi y’indimu n’igi rimwe kugeza igihe byivangiye neza.
  • Kozamo intoki hanyuma usige ku ruhu.
  • Bireke byume nibishoboka unabirarane.
  • Bivaneho n’amazi y’akazuyazi hanyuma wihanagure nagatambaro gafite isuku.
  • Bikore buri munsi.

3. Indimu n’ubuki

Ubuki burinda uruhu kutumagara.

  • Vanga utuyiko tubiri tw’ubuki n’akayiko kamwe k’umutobe w’indimu.
  • Koresha intoki usige ku ruhu.
  • Tegereza byume.
  • Bivaneho namazi yakazuyazi hanyuma uhanagure nagatambaro gafite isuku.
  • Bikore kabiri kumunsi.

Biba byiza kurushaho iyo wongeyeho ikiyiko kimwe cy’amavuta ya olive.

4. Umutobe w’indimu na cocombre

Umutobe wa cocombre uvanaho udutache two mu maso ndetse ukanatuma uruhu rucya. Usibye ibyo uyu mutobe kandi ufungura n’utwenge uruhu ruhumekeramo.

  • Hata cocombre nurangiza uyikatemo uduce.
  • Utwo duce dushyire mu kuma kavanga (blender) ubundi uvange kugeza igihe byivangiye neza.
  • Vanga akayiko kamwe k’umutobe w’indimu n’akandi k’uwa cocombre.
  • Ukoresheje ipamba cyangwa agatambaro gasa neza siga ku mubiri.
  • Tegereza iminota makumyabiri.
  • Bivaneho n’amazi akonje hanyuma wihanagure nagatambaro gasa neza.
  • Bikore buri munsi

Ku bantu bafite amavi n’inkokora byijimye cyane nabo bashobora gusigaho indimu ikahakesha.



Ibitekerezo

Danny October 06th, 2017 - 12:00PM
Ni sawa
NISHIMWE D March 07th, 2018 - 7:09AM
Nigute nagira uruhu rwiza nkoresheje nIndimu?
Claire March 23rd, 2018 - 7:58AM
Murakoze kubw'Inama mutugira
James rushimisha June 18th, 2018 - 12:22AM

Nono ko muvuga ngo bikore buri munsi, ntabwo byo bigira igihe ? nabikora buri munsi kugeza ryari?

James rushimisha June 18th, 2018 - 12:22AM

Nono ko muvuga ngo bikore buri munsi, ntabwo byo bigira igihe ? nabikora buri munsi kugeza ryari?

Amani Jackson November 08th, 2018 - 7:27PM

byiza cyane

Nsengi sylvestre December 07th, 2018 - 10:04AM

murakoze caane ubwo buryo nasanze bubangutse

Nsengi sylvestre December 07th, 2018 - 10:04AM

murakoze caane ubwo buryo nasanze bubangutse

Denyse January 13th, 2019 - 3:44PM

Turabashimira cyane nukuri,none nku muntu ufite uruhu ruzamo uduheri tuvamo utuntu tumeze nku runyo we yabigenza gute ko ntugira twinshi, natumena hakaza amabara kdi turambangamira pe

Bigega Theosi January 20th, 2019 - 11:58PM

ndabakunda Cyane Kunama Ninyigisho Mutanga

Gira icyo uvuga ku ngingo yanditse haruguru, niba ufite igitekerezo cg icyifuzo, cyandike.

Iyandikishe na E-mail yawe kugirango ujye uhora, ubona ibishya